NTA SONI BAGIRA
1/Uku utureba, inyokomuntu itekanye
Ibidukikije, bisigasiwe n'ama Leta yose
Izo mu mashyamba, zirindwa ba rushimusi,
Uku uturebe
Imigezi n'inyanja ndetse n'ikirere cyose
Ibimera na byo bigahabwa uburambe nyabwo
Ni ukubera intwari, impirimbanyi zireba kure cyane
Zanditse amateka
2/Uku utureba, dushoza intambara z'urudaca
Kurya uzireba, impunzi zishirira mu migezi
Ni ukubera abantu, iyi si ihetse ku bw'impanuka
Tutabashaka
Ikabazengurukana kimwe n'abandi bana
Kandi ali bo batubihiriza ubuzima bwacu
Ntibasezerere, nabo, bagakomeza kutugora
Banditse amateka
3/Bafite imigambi, yo kurushanwa guhimba amayele
Bakebaguzwa, bashaka uko banyereza ibya rubanda
Bagasibasiba, bazimiza ibimenyetso byose
Ni uko ruswa ikaganza
Imiti ikabulirwa irengero iyo mu mavuliro
Ibilibwa mu mashuli ibibondo bigasonza
Ibyapa ku mihanda sinavuze imisoro n'amahooro
Ni uko ruswa ikaganza
4/Barakubita, bagafunga, bakanyonga rubanda
Bahigahiga, bakababibamo inkeke idashira
Bagacuza abakene, bakababuza umudendezo
Mu bihugu byinshi
Bamwe bacengeza amateka asobetse ibinyoma gusa
Barya batagoheka iyo babuze uwo bazica
Imitima yabo ipakiye ubugome babyita akazi
Banditse amateka
5/Nta soni bagira, na bo ubasanga ku murongo
Kwa muganga, imbere y'abavuganira rubanda
Burya batinya gupfa, n'abantu bamariye mu kabuli
Iriya iyo bavuye
Ugahura na bo, na bo bahunga itsembatsemba
Bagasabiliza bisunga umuhisi n'umugenzi
Ntibahame hamwe na bo, ngo bumve uko gupfa bibishye
Banditse amateka
6/Hari igihe kigera, bagasiboza ubwenge ku gihe
Bakikomanga, bakicuza ibyo bakoze aha ku isi
Kuko mu buzima, babagaho nk'abataliho kimuntu
Nta soni bagira
Bakibonera ko, bibeshye umuhamagaro
Ngo uwabasubiza ku ntangiriro bakosora
Bakabaho nk'abandi noneho bakaba abantu nyabantu
Nta soni bagira
Nta soni bagira, muhurira kwa muganga
Nta soni bagira, na bo bateye umurongo
Nta soni bagira, na bo bavuza ibibondo
Nta soni bagira, na bo baniha nk'abandi
Nta soni bagira, bavayo bajya gusenga
Nta soni bagira, na bo batanga amaturo
Nta soni bagira, na bo basaba kuramba
Nta soni bagira, na bo bakota akazuba
Nta soni bagira, na bo banywa ku ruyama